Sezibera azakira ishyali rya Kagame?

Numero 2¬† mushya wa Kigali¬† ntabwo akiri uwo gushidikanyaho.¬† Minisitiri Dr Richard¬† Sezibera ntiyiyambaza impigi mu kazi ke k’ ubuvugizi bw’ ingoma. Akazi ko kwihagararaho no gusiga umunyu ibinyoma agakorana ubukaaka, ubweema n’ igihagararo kuburyo¬† bishobora kutazamworohera gukorera¬† wa mukoresha¬† utihanganira¬† umurusha ” ubwenge ” ( dore ko Sezibera we afite amashuri n’ impamya bushobozi y’ ikirenga atadodewe n’ abazungu).¬† Hari ukuntu Ministiri Sezibera avuga cyangwa se yifata gutandukanye cyane n’abandi¬† bakozi ba Kagame¬† kuburyo wanibagirwa ko nawe ahatswe !

Sezibera ntabwo ari wamuntu uhubuka , ntabwo aza atukana nka kwakundi kwa Mushikiwabo. Kuba  atarusha ubunyamusozi umukoresha we bishobora  kuzamugora kuko mu Rwanda rwa His Excellency tawe wemerewe kurusha  umukoresha we  kugaragara neza no kuvugwa neza .

Bikomeje guhwihwiswa ko Sezibera yaba ariwe ushobora¬† kuzasimbura Kagame ku intebe y’ ubutegetsi ,¬† ubona afite¬† impano yo¬† kuba umuyobozi¬† ¬†kandi urubyiruko¬† rwa RPF¬† rwamujya inyuma rutazuyaje nkumuntu ufite amateka mumwambaro wa gisirikari n’ ibiganza bitera ngo de (… nadahura na rya ishyali ry’ umwami¬† ryamaze benshi).

Systeme nshya isa nk’iyatangiwe na Joseph Kabila yaba izagera no mu Rwanda?

Tubitege amaso…

 

Christine Muhirwa